Umuhanzi Chris Brown yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro
Imyidagaduro

Umuhanzi Chris Brown yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro

Admin User2026 Gicurasi 2413 min gusoma
Umuhanzi Chris Brown yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro
Sanga:
writer.umunsi.com

Chris Brown ari mu bihe byiza mu rugendo rwe rwa muzika nyuma yo guhabwa Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro (Honorary PhD) mu bijyanye n’Ubuhanzi n’Imyidagaduro (Visual and Performing Arts).

ibyo byabaye ku wa 23 Gicurasi 2026 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Chris Brown yashimiwe uruhare rwe rukomeye mu muziki, kubyina no guteza imbere imyidagaduro mu gihe kirenga imyaka 20 amaze mu buhanzi.

Chris Brown yahawe iyi mpamyabumenyi y’icyubahiro na Harvest Christian University, imushimira ibikorwa byamuranze mu muziki n’uburyo yahindutse umwe mu bahanzi bafite igikundiro gikomeye ku Isi.

Iyi mpamyabumenyi ni Doctor of Philosophy (PhD), ikaba isanzwe ihabwa abantu bagize uruhare rukomeye mu muryango cyangwa mu mwuga runaka, kabone n’iyo bataba baranyuze mu masomo asanzwe ya doctorate.

Mu muhango wo kuyakira, Chris Brown yagaragaye yambaye imyambaro yambarwa n’abarangije kaminuza (academic gown), ibintu byashimishije cyane abafana be ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’uyu muhango, yashyize hanze amashusho n’amafoto aherekejwe n’amagambo agira ati: “I DID A THING” bisobanura ngo “Nakoze ikintu gikomeye.”

Chris Brown yanahawe umudari udasanzwe uzwi nka White House President’s Lifetime Achievement Award, uhabwa abantu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuryango binyuze mu bikorwa byabo.

Ibi byatumye benshi bavuga ko uyu muhanzi akomeje kwandika amateka mashya mu muziki nyuma y’imyaka myinshi amaze ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane ku Isi.

Chris Brown yinjiye mu rutonde rw’ibyamamare byahawe impamyabumenyi z’ikirenga z’icyubahiro kubera uruhare rwabyo mu muziki no mu muco. Muri abo harimo Taylor Swift, wahawe PhD mu bugeni “Doctor of Fine Arts” na New York University mu 2022.

Hari kandi Kanye West wahawe PhD y’icyubahiro na School of the Art Institute of Chicago mu 2015 kubera uruhare rwe mu muziki n’imideli. John Legend, Missy Elliott na Justin Timberlake na bo ni bamwe mu bahanzi bamaze guhabwa izi mpamyabumenyi.

Izi mpamyabumenyi zigaragaza uburyo ibikorwa by’abahanzi bishobora kugira uruhare rukomeye mu guhindura isi no guteza imbere umuco, ku buryo biba bifite agaciro kangana n’ubushakashatsi bwo ku rwego rwo hejuru.

Mu ntangiriro za Gicurasi 2026, Chris Brown yashyize hanze album ye ya 12 yise BROWN. Iyi album iriho indirimbo 27 zivanze mu njyana zitandukanye zirimo R&B, Hip-Hop na Blues.

Izina “BROWN” rifite ibisobanuro bibiri, kuko usibye kuba ari izina rye, rinahagarariye amagambo “Break Rules Only When Necessary” bisobanura ngo “Kurenga ku mategeko gusa igihe bikenewe.”

Kuri iyi album yakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Bryson Tiller, GloRilla, Sexyy Red, Leon Thomas, Vybz Kartel ndetse na NBA YoungBoy.

Abakurikiranira hafi muzika bavuze ko ifoto yakoreshejwe kuri iyi album isa cyane n’iyamamaye ya Michael Jackson kuri album Thriller, ibintu benshi bafashe nk’ikimenyetso cy’uko Chris Brown afata Michael Jackson nk’umwe mu bamubereye icyitegererezo.

Mu rwego rwo kumenyekanisha album BROWN, Chris Brown yanatangaje ibitaramo bikomeye yise The R&B Tour, azakorana n’icyamamare Usher.

Ibi bitaramo biteganyijwe gutangira tariki ya 26 Kamena 2026 mu mujyi wa Denver muri Colorado. Bizabera mu mijyi ikomeye irenga 40 yo muri United States na Canada, harimo New York City, Los Angeles, Chicago ndetse na Toronto.

Biteganyijwe ko uru rugendo rw’ibitaramo ruzasozwa tariki ya 12 Ukuboza 2026 i Tampa muri Florida.

wp-1655094155694.jpg

1779587822147Screenshot_20260524-035547_Instagram.jpg

706981411_18045849221783879_8230153117169688165_n.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 4 yashize

Inkuru zishyashya

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 1 yashize
Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Imikino

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickiminsi 3 yashize