Umuhanzi Yampano yavuze ibihe bigoye ari gucamo
Imyidagaduro

Umuhanzi Yampano yavuze ibihe bigoye ari gucamo

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 45 min gusoma
Umuhanzi Yampano yavuze ibihe bigoye ari gucamo
Sanga:
writer.umunsi.com
Uworizagwira [Yampano] yagarutse ku bihe bikomeye ari kunyuramo nyuma y’amashusho ye yagiye hanze akagaragaza ari gutera akabariro n’umukobwa babanaga. Ni amashusho yakangaranyije imbuga nkoranyambaga ikanagira ingaruka zikomeye ku buzima bwe dore ko hari abantu batatinye kuvuga ko ari umuhanzi utagira indangagaciro z’Umunyarwanda cyangwa ngo abe azi kugaragaza uburere na cyane ko ngo no kwifata amashusho y’urukozani ubwayo basanga atari umuco Nyarwanda. Uwo muhanzi wari umaze igihe ari hanze y’u Rwanda ariko akaza kugaruka yavuze ko ayo mashusho akijya hanze yahise afata icyemezo cyo gutandukana n’uwo mukobwa babanaga, ibintu byabaye intangiriro y’ibindi bibazo bikomeye byakurikiyeho. Uworizagwira aganira na Irene Murindahabi yasobanuye ko nyuma yo gutandukana n’uyu mukobwa, yahise ahura n’akandi kababaro gakomeye kurushaho, aho yapfushije umwana we mu minsi yakurikiyeho. Ibyo byamugizeho ingaruka zikomeye ku marangamutima n’ubuzima bwe bwo mu mutwe. Yavuze ko kandi mu gihe hari hakomeje kuvugwa ko hari andi mashusho ya kabiri yaba yaragiye hanze, atari byo na gato. Yagize ati amashusho bari kuvuga ya kabiri nta yo ahari, ahubwo icyabaye nyuma y’iyo nkuru ari inkuru iteye ubwoba kurushaho yo gupfusha umwana. Yampano yongeyeho ko amashusho abantu babonye ari kurira yafashwe ari mu ndege, amaze kumenya iyo nkuru ibabaje anyuze kuri telefone. Yasobanuye ko impamvu atahise abivuga ku mugaragaro ari uko n’abantu yabanje kubibwira banze kubishyira hanze, nyamara we akumva ko hari ikibazo gikomeye. Muri icyo kiganiro yagaragarije abo bagiye bamukorera nabi ko bashobora kuba bari kumuremamo umuntu uzabazonga, kuko ari kunyura mu bihe bitamworoheye na gato. Yashimangiye ko inyuma y’ibyo abantu bumva hari uburibwe bukomeye, akavuga ko arwana n’imbuga nkoranyambaga no n’amarangamutima ye bwite. Yavuze ko ibyo bintu byajyaga bimusanga ari wenyine, ndetse anasobanura ko atigeze acira iteka uwahoze ari umugore we, ahubwo ko kwiyakira byamunaniye, agahitamo gufata umwanzuro wo gutandukana na we”. Yongeyeho ko uwo mukobwa babanaga yamusize nyamara yari yarabaye ubuhungiro bwe, aho yumvaga ari ho hantu honyine yakwihisha mu bihe by’igitutu yari arimo. Nyuma y’uko agiye, ibintu byarushijeho kuba bibi. Yavuze ko yagiye i Burayi atandukanye n’umugore we, amusaba kwihangana no kutagabanya igitutu cyangwa gutakaza icyubahiro n’ubwiza bwe, amwizeza ko ibyo ari kunyuramo bizashira. Uyu musore yakomeje avuga ko uyu mukobwa babanaga yari yaramuhinduye mu buryo bwiza, akamufasha kureka imyitwarire imwe n’imwe idafututse yari afite. Yavuze ko hari byinshi yakoraga atifuzaga gutangaza, ariko ko akimara kugera mu buzima bwe, ibintu byose bitari bifite umumaro yabijyanye kure. Yamushimiye kandi ashimira Imana ayisaba kumuha umugisha. Ku bijyanye n’amashusho yagiye hanze, Yampano yavuze ko nta kindi yari agamije uretse urukundo. Yagize ati:”Yari ari mu rukundo, akavuga ko atazi niba abantu bashobora kumva uko umuntu abigenza iyo ari muri urwo rukundo”. Yampano yasobanuye kandi ko akimara gushaka umugore ari bwo yahuye n’ibibazo byinshi, kuko hari abantu bamufiteho uburenganzira yabambuye, bigatuma atangira kubona abanzi benshi. Ibyo byatumye ahura n’ibitero byinshi by’uburyo butandukanye akimara kubana n’umugore. Yasoje agaragaza ko impamvu yatumye ashaka umugore ari uko yari ageze aho yamaze kwamamara no kubona amafaranga menshi, ariko akabona abantu bari bamuzengurutse batari beza ku buzima bwe. Yavuze ko yaje kubabuzamo inama, kugeza ubwo yashoboraga kumara icyumweru cyose atasohoka mu cyumba. Yongeyeho ko hari igihe yabonaga abantu bari kumwe batari abo kwizerwa, ariko akabona bamaze kumwinjiramo cyane, bigatuma atangira kubiyima. Yampano yanavuze ko hari n’igihe cyageze abantu babanaga bamunyweshaga ibinini atarwaye, kugeza no ku rwego rwo kumuha imiti yo kuvura kanseri, ibintu yagaragaje nk’ibyamugizeho ingaruka zikomeye ku buzima bwe.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminota 43 zashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 7 yashize
Umuhanzi Harmonize uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yashinjwaga
Imyidagaduro

Umuhanzi Harmonize uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yashinjwaga

Rajabu Abdulkahali Ibrahim wamamaye mu muziki wa Tanzania na Afurika muri rusange ku mazina ya Harmonize, uvugwaho guhekurwa n'inkumi, yakomorewe ku byaha yari amaze iminsi ahawe muri Tanzania.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 10 yashize
King Boy Ngomijana yongeye kwiyibutsa abari baramwibagiwe – VIDEO
Imyidagaduro

King Boy Ngomijana yongeye kwiyibutsa abari baramwibagiwe – VIDEO

Umwe mu bahanzi bafite impano muri muzika Nyarwanda ukoresha amazina ya ‘King Boy Ngomijana’, yongeye gusobanura uwo ari we abinyujije mu ndirimbo nshya yashyize hanze.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8
Imyidagaduro

Umuhanzikazi w’Umuyapani Hirata Runa yapfuye ku myaka 8

Umuhanzikazi ukiri muto wo mu Buyapani, Hirata Runa, wari umwe mu bana batorezwaga mu itsinda ry’abakobwa bakora umuziki rya DIANNA Project, yapfuye afite imyaka umunani (8) y’amavuko.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 23 yashize
Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel
Imyidagaduro

Yago akomeje kwibaza impamvu Bruce Melodie ashaka kumusibira YouTube Channel

Umuhanzi Nyarwanda akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago , akomeje gutangaza ko Bruce Melodie ashaka kumufata kunda asibisha youTube channel ye yaruhiye imyaka myinshi amaze mu mwuga.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize

Inkuru zishyashya

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 4 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 8 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 9 yashize
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 10 yashize
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize
Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola
Hanze

Ubufaransa bwongeye kwizeza DRC ubufasha mu guhangana n’icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yongeye gushimangira ko Igihugu cye kizakomeza gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, anavuga ko u Bufaransa bushaka gutanga andi mafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kukirwanya.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 11 yashize