
Sanga:
Nyuma yo kunengwa na Olivier Nduhungirehe wavuze ko akwiriye Mama Urwagasaba akwiriye gushaka umunyamakuru uvuga neza Igifaransa umunyamakuru Mutesi Scovia yamusabte ko we n'abo bakorana muri Minisiteri bajya bibuka gukoresha ururimi rw'Ikinyarwanda kuko mu bo abwira haba harimo n'Abanyarwanda batumva indimi z'Amahanga.
Scovia ari kuri Televiziyo ye yagize ati:"Turagusaba kujya ubwira abo mu biro byawe bakabudushyirira no mu Kinyarwanda kuko abo uba ubibwira si ab' i Paris, Kinshasa cyangwa se i Bruxelles gusa, ahubwo harimo n'Abanyarwanda ba Kiyombe, Mushubati na za Kinigi".
Yakomeje agira ati:"Muzakomeza kwihangana kugeza igihe ibiro byanyu nawe ubwawe bizatoramo ababwira Abanyarwanda ibyo muvuze."
Mutesi Scovia yavuze ibi yabivuze asubiza ubutumwa Minisitiri Nduhungirehe yari yanditse anenga abanyamakuru ba Televiziyo 'Mama Urwagasabo' basemuye nabi inyandiko yari yanditse abwira Farah Muamba Kayowa, Umuyobozi w'Itumanaho mu Biro bya Peresidansi ya DR. Congo.
Minisitiri yasabye ubuyobozi bw'iyi Televiziyo gushaka umunyamakuru uvuga neza ururimi rw'igifaransa, ku buryo azajya abasha gusemura neza ibyanditswe, ndetse byaba ngombwa bakamusobanuza neza ibyo yanditse.
Yagize ati "Inyandiko yanjye yanditse mu rurimi rwumvikana. Ubutaha muzashake umunyamakuru uvuga neza igifaransa, asemure inyandiko nk'iyi uko bikwiye, mbere y'uko muyiganiraho. Nibiba ngombwa muzambaze."




