Umunyarwanda rukumbi ahatanye mu bihembo bya East African Youth Award
Imyidagaduro

Umunyarwanda rukumbi ahatanye mu bihembo bya East African Youth Award

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 64 min gusoma
Umunyarwanda rukumbi ahatanye mu bihembo bya East African Youth Award
Sanga:
writer.umunsi.com
Umwarimu n’Umunyamakuru wa Radiyo Rwanda Livine Nsanzumuhira Ntambara usanzwe ukora mu kiganiro cy’abana niwe mu nyarwanda rukumbi mu cyiciro cya Education Catalyst Awards uhatanye mu bihembo ya East African Youth Awards(EAYA) mu cyiciro cy’urubyiruko rwagize uruhare mu guteza imbere uburezi no kubukundisha abandi. Ni ibihembo ahatanyemo nurundi rubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, Tanzania ndetse Uganda. Amatora muri iki cyiciro ndetse no mu bindi byiciro aracyakomeje aho yatangijwe ku mugaragaro taliki ya 5 Gashyantare akazasozwa taliki ya 1 Werurwe 2026 ( https://vote.eaya.africa/ ). Ibi ni bimwe mu bihembo byorohereza urubyiruko rufite ibikorwa byiza n’udushya mu nzego zitandukanye. Byongera kandi icyizere n’ishyaka ry’urubyiruko, bikaruha amahirwe yo kumenyekana no gufatanya n’abandi. Ibi bihembo kandi Binafasha guteza imbere iterambere ry’akarere ndetse no gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’umuryango n’igihugu. Usibye kuba byorohereza urubyiruko, binorohereza abashaka gutora kuko amatora abera kuri murandasi(internet). Ubwo twaganiraga, Livine Nsanzumuhira Ntambara yatubwiye ko amatora akorwa uciye ku rubuga rwa East African Youth Awards ( https://vote.eaya.africa/ ) hanyuma ugashakisha amazina ye LIVINE NTAMBARA hanyuma ukaba wabasha kumutora. [caption id="attachment_45182" align="alignnone" width="1172"] Tora Livine Nsanzumuhira Ntambara uhagarariye u Rwanda[/caption] Uyu usanzwe ari umurezi ndetse n’Umunyamakuru wa Radiyo Rwanda mu kiganiro cy’abana kiba mu biruhuko, mu byo yatangaje avuga kuri ibi bihembo, mu kiganiro yagiranye na UMUNSI.COM yagize ati “ Iriya ni platform iri ku ruhando mpuzamahanga ndetse no kuba nominee byanyeretse ko ibyo nkora bibonwa hose kandi bihabwa agaciro.” yakomeje atangaza ko ibi ari ishema ku Rwanda, kuri we ndetse n’abanyarwanda muri rusange kuko bizakomeza kuzamura iterambere n’amahirwe ahabwa urubyiruko. East African Youth Awards (EAYA) ni ibihembo byo ku rwego rw’Akarere kibiyaga bigari bigamije guhemba no gushyigikira urubyiruko rwo muri Afurika y’Iburasirazuba rugaragaza udushya, ubushake bwo kuba abayobozi, ndetse n’urugaragaza ibikorwa bifite ingaruka nziza ku muryango Nyarwanda no ku karere muri rusange. Ibi bihembo byatangijwe muri 2023, bishyigikiwe n’inzego z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bigamije guteza imbere no kuzamura ijwi ry’urubyiruko. EAYA ihuriza hamwe urubyiruko ruturutse mu bihugu umunani bigize Afurika y’Iburasirazuba, ari byo; u Rwanda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Uganda, Sudani y’Epfo, Somalia na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Intego nyamukuru ni ugushimira no gutera inkunga urubyiruko rufite ibikorwa byiza mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ikoranabuhanga, ubuhanzi, ibidukikije n’imibereho myiza y’abaturage. [caption id="attachment_45181" align="alignnone" width="1169"] Tora Livine Nsanzumuhira Ntambara uhagarariye u Rwanda[/caption]

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo
Imyidagaduro

Yuzuye akanyamuneza amwita umuvandimwe ! Tengetenge yahuye na Jason Derulo

Saad Ssozi, uzwi cyane nka Tengetenge, yahuye n’umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo, bishimangira ubwamamare bw’uyu mwana wakunzwe cyane mu rwenya.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize
Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)
Imyidagaduro

Ibyo bicucu kereka babizanye nkabyereka - Umuraperi Papa Cyangwe yavuze icyateye isibwa ry'indirimbo ye(Reka Mbeho)

Mu magambo akomeye, Umuraperi Papa Cyangwe yasobanuye Impamvu we n'abaraperi bari bakoranye indirimbo bise "Reka Mbeho", bayisibye ku mbuga nkoranyambaga zose zicururizwaho umuziki.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 4 yashize

Inkuru zishyashya

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 2 yashize
Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Imikino

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo
Imikino

Guhuza n'Umutoza we byaranze - Cristiano Ronaldo yavuze icyatumye asiga Ikipe y'Igihugu ya Portugal mu myitozo

Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje birambuye ku makimbirane yagiranye n’umutoza we mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal Jorge Jesus, avuga ko icyatumye ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ari uko uwo mutoza yarenze ku masezerano bari bagiranye inshuro zigera kuri Ebyiri.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu
Imikino

Aho aciye bamwakirana Ibyubahiro Gusa - Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Ikipe y'Igihugu

Lionel Messi yatangiye imyiteguro yo gusezera mu Kipe y'Igihugu ya Argentine aho yamaze kugera mu myitozo n'abandi bakinnyi bitegura Umukino uzahuza Argentine na Benin.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

ADAM Yannickiminsi 3 yashize