Umusore wamamaye nka IShowSpeed arateganya gusura ingagi zo mu Birunga mu Rwanda
Imyidagaduro

Umusore wamamaye nka IShowSpeed arateganya gusura ingagi zo mu Birunga mu Rwanda

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 63 min gusoma
Umusore wamamaye nka IShowSpeed arateganya gusura ingagi zo mu Birunga mu Rwanda
Sanga:
writer.umunsi.com

IShowSpeed uri kuzengurika Afurika yatangaje ko nagera mu Rwanda ateganya kuzasura ingagi mu Birunga. IShowSpeed yabitangaje nyuma yo kugirira urugendo muri Afurika y’Epfo, aho mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko muri icyo Gihugu yatangiriyemo urugendo rwe nta ngagi zihaba, akomeza avuga ko mu Rwanda azazisura. Uwo musore yagize atiz:“Nta ngagi ziba hano, tuzasura ingagi mu Rwanda.

Gusa ntabwo tuzabasha gukora ‘stream’ kubera ibiti byinshi cyane, ariko nzafata amashusho yazo. ” Ibi yabivuze agaragaza icyizere cy’uko gusura ingagi zo mu Birunga bizaba kimwe mu bintu bidasanzwe azasangiza abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga. Ku wa 21 Ukuboza 2025, uyu musore w’imyaka 20 wamamaye cyane kuri YouTube na Twitch, ni bwo yatangije gahunda yise “Speed Does Africa Tour”, aho azajya akora ‘livestreams’ ari mu bihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane mu minsi 28.

Aho azajya hose azakurura imbaga y’abafana, asangize abamukurikira ubunararibonye bwe bushya kuri uyu mugabane. Ndetse no muri Afurika y’Epfo aho yatangiriye uru rugendo, yakiriwe neza kandi arishimirwa cyane. Mu mashusho yasangije abakunzi be kuri X ubwo yatangazaga uru rugendo rwe muri Afurika, IShowSpeed yagaragaje ko azasura ibihugu birimo Algerie, Misiri, Ethiopie, Ghana, Kenya, Maroc, Nigeria, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, u Rwanda n’ibindi.

Ibi bigaragaza ko uru rugendo rwe ari runini kandi rugamije kugaragaza umuco n’ubuzima bw’ibihugu bitandukanye bya Afurika. Uyu musore aherutse gusoza urundi rugendo yise “Speed Does America Tour”, aho yazengurutse leta 25 zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu minsi 35. Yanigeze kandi gusura imigabane itandukanye irimo Amerika y’Epfo, u Burayi, Aziya na Oceanie, nk’uko bigaragazwa n’urubuga IShowSpeedTracker.

com. Kugeza ubu, ntabwo biramenyekana igihe nyacyo azagerera mu Rwanda, ariko amagambo ye agaragaza ko uru ruzinduko rwe ruzaba ari amahirwe akomeye yo kumenyekanisha ingagi zo mu Birunga no gukomeza kwamamaza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 7
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 7
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 6
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 5

Inkuru zishyashya

Perezida w'u Burundi yasengeye Papa Leo ngo akire
Iyobokamana

Perezida w'u Burundi yasengeye Papa Leo ngo akire

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko yakiranye agahinda amakuru y’uko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, yajyanywe mu bitaro kubagwa nyuma yo gusanganwa kanseri y’igihaha.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 2 yashize
Yikoreshe none ! Uwa Social urubuga rw’Abanyafurika rugamije kubahuza mu iterambere ryabo no guteza imbere umuco wabo
Inkuru zamamaza

Yikoreshe none ! Uwa Social urubuga rw’Abanyafurika rugamije kubahuza mu iterambere ryabo no guteza imbere umuco wabo

Ntabe ari wowe usigara mu gukoresha uwa Social App, urubuga rw’Abanyafurika, urubuga rufite intego yo guteza imbere umuco wa Afurika muri rusange aho abantu bisanga bakaganira ndetse bakaganira byimbitse ku muco wacu.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 6 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 3 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 3 yashize