
Nyuma yo kudahirwa mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko aheruka, Muco Samson, wamenyekanye nka Samu Zuby, yongeye guhatanira kuba Umudepite
Ubusanzwe Muco Samson ni umwe mu bantu 59 batanze kandidatire bagamije kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, ahakenewe umuntu umwe usimbura Depite Icyitegetse weguye.
Mu matora yabaye ku wa 16 Nyakanga 2024, abagize komite z’urubyiruko mu turere twose batoye abazabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Mu bakandida 31 biyamamarizaga guhagararira urubyiruko, byari byitezwe ko hatorwamo umuhungu n’umukobwa bagira amajwi menshi kurusha abandi.
Icyitegetse Venuste uherutse kwegura ni we wari wegukanye umwanya wa mbere n’amajwi 159 mu gihe umukobwa yabaye Umuhoza Vanessa Gashumba wagize amajwi 188.
Icyitegetse wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yeguye kubera imyitwarire itari myiza nubwo hatasobanuwe mu buryo burambuye ibyo yakoze.











