
Rutahizamu Jayden Adams wakiniraga ikipe ya Mamelodi Sundowns yatabarutse mu gihe yari ari mu gihe cye cyo kugaragaza ubuhanga bwe muri ruhago.
Uru rupfu rwa Jayden Adams wakinaga hagati rwatunguye benshi by'umwihariko abaturage bo muri Afurika y'Epfo n'abari abafana be muri rusange.
Nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru cyihanda ku mikino Laduma , iby'urupfu rwe , byemejwe n'uwamutozaga Brendine Johnson ndetse n'umuryango we utifuje kuvuga byinshi kuri we kubera agahinda.
Laduma, yatangaje ko uwo Rutahizamu yapfuye nyamara yari avuye mu mikino y'igikombe cy'Isi cya 2026 ndetse anagaragaza ko umuryango we udashaka kugira icyo utangaza kubera agahinda.
Urupfu rwe rwashegeshe abafana b'ikipe y'Igihugu ya Bafana Bafana ndetse naba Mamelodi Sundowns yari asanzwe akinira akaba yari yarayigesemo muri Mutarama 2025.



