Umwe mu basore bubatse izina mu kumurika no guhanga imideri
mu Rwanda Yasin Hamad, yasabye urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga
kutirengagiza abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bazinyuzeho.
Yasin Hamad asanga bikwiriye ko urwo rubyiruko
rugaragaza uruhare rwarwo binyuze mu kwirinda ko abapfobya n’abagoreka amateka
b’abanyuramo babasaba kwifatanya nabo ahubwo banakoresha izo mbuga mu
kubasubiza.
Aganira na Umunsi.com , Yasin Hamad yagize
ati:”Urubyiruko dukoreshe imbuga nkoranyambaga neza twirinda abapfobya Jenoside
yakorewe abatutsi mu 1994”.
“Kandi rubyiruko ntimukagire ubwoba bwo gusubiza ku
mbuga nkoranyambaga ukubwira ko ntayabayeho. Ntugakangwe n’uwiruka utazi
ikimwirukansa”.
Yasin Hamad ni umwe muri urwo rubyiruko rukoresha imbuga
nkoranyambaga.
Kuba yafashe iya mbere mu gukangurira bagenzi be kuba maso no kwita cyane ku butuma babona basakazwa n’abafite imyumvire ihakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 , bigaragaza ko urubyiruko rw’u Rwanda rumaze kumva neza ko hari uruhare rukwiriye gutanga mu gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi no kwanga ko yagorekwa nkana.



















